Abanyeshuri 10 bahagarariye u Rwanda muri Amerika bagarutse bacyuye intsinzi
Abanyeshuri 10 bo muri Hope Haven Christian School bahagarariye u Rwanda muri FIRST LEGO League World Festival muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho begukanye ibihembo bibiri by’ingenzi.

Abanyeshuri 10 bo muri Hope Haven Christian School, bahagarariye u Rwanda muri FIRST LEGO League World Festival 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagarutse mu gihugu bafite ibihembo bibiri by’ingenzi.

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, imiryango, abarimu, abayobozi mu burezi n’inshuti bari bateraniye kwakira aba banyeshuri bari bamaze iminsi bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ikoranabuhanga n’ubwubatsi bwa marobo ( Robots ) .
Bageze mu Rwanda bafite imidali ndetse n’igikombe, nyuma yo kwitwara neza muri FIRST Championship 2026, irushanwa rihuza abanyeshuri bafite impano mu bumenyi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’imibare (STEM).

Aba banyeshuri berekanye robo ( Robot ) yabo, basobanura umushinga wabo kandi bagaragaza ubushobozi bwo gukorera hamwe no gukemura ibibazo.
Ku wa 30 Mata 2026, ikipe yaba banyeshuri yitwaga Core-X Rwanda yegukanye umudali witwa Innovative Project Medal kubera umushinga wayo witwa “Deep Trace”, wagaragaje ubushobozi mu bushakashatsi no guhanga udushya.
Nyuma yaho, iyi kipe yanegukanye Gracious Professionalism Award, kimwe mu bihembo by’ingenzi muri iri rushanwa gihabwa ikipe yakoreye hamwe kandi yagaragaje imico myiza .
Iyi ntsinzi yabaye ishema ku ishuri, ku babyeyi, ku barimu ndetse no ku Rwanda muri rusange.
Ni ubwa kabiri u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa rikomeye ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko Christ Roi School yari yarahagarariye igihugu mu 2024.

Abanyeshuri bagize Core-X Rwanda bavuga ko uru rugendo rwabongereye icyizere ndetse rugahindura uko babona ejo hazaza habo.
Umwe muri bo yavuze ko mbere yakundaga ikoranabuhanga, ariko ubu akaba yemera ko ashobora kuzaba injeniyeri agakora ibisubizo bifasha abantu mu Rwanda no hirya yarwo.
Undi yavuze ko guhura n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye byamwigishije ko guhanga udushya nta mipaka bigira, ndetse bikamufasha kwizera ibitekerezo bye no gukorana n’abandi.
Abeza Mary Reply, umwe mu banyeshuri bagize iyi kipe, yageneyew ubutumwa bagenzi be ageze mu Rwanda ati : Gutsinda birashoboka kandi bisaba kwiyemeza no kugira intego. Dukunde kwiga, twirinde ibiturangaza kandi dukoreshe ikoranabuhanga neza. Turi imbaraga z’igihugu kandi turi igisekuru kizakiteza imbere U Rwanda rwatubyaye .”

Ubwo bagarukaga mu Rwanda, abanyeshuri ba Core-X Rwanda bakiriwe n’imiryango yabo, abarimu n’abayobozi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
REB yashimiye aba banyeshuri ku bwitange n’ubushobozi bagaragaje, ivuga ko intsinzi yabo ari ikimenyetso cy’uko urubyiruko rw’u Rwanda rushobora guhangana n’abandi ku rwego mpuzamahanga igihe ruhawe amahirwe n’uburezi bufite ireme.

Iyi ntsinzi kandi igaragaza akamaro ko gukomeza guteza imbere STEM, ICT, guhanga udushya n’imyigire ishingiye ku bikorwa bifatika, mu gutegurira urubyiruko rw’URwanda ejo heza.
Kuri Core-X Rwanda, uru rugendo ntirwasize gusa imidali n’igikombe. Rwasize kandi isomo rikomeye: iyo urubyiruko ruhawe amahirwe yo guhanga, kwiga no guhatana, rushobora guhagararira igihugu neza kandi rukagira uruhare mu kubaka ejo hazaza hacyo.


WRITTEN BY IRUMVA CHADRACK
woow courage